Imyitwarire y'Umuyobozi

Imyitwarire myiza, imigenzereze n'indangabupfura :

Imyitwarire myiza irangwa n'Indangagaciro zikubiyemo

Ubupfura,

Ukuri,

Ubutwari,

Ubufatanye,

Kwihangana,

Kutavangura,

Kwicisha bugufi,

Koroherana n'ibindi;

Guhuza imvugo n'ingiro

Gukorana umurava imirimo ashinzwe;

Guteza imbere ibikorwa bifitiye Umuryango n'Igihugu akamaro ;

Kubahiriza uburenganzira bwa muntu ;

Kubera abandi urugero mu bikorwa byose ;

Kubahiriza igihe no kugendera kuri gahunda;

Kudasesagura umutungo wawe n'uw'Igihugu;

Kwiyubaha no kubaha abandi;

N'ibindi.

Imikorere n'imyitwarire mibi umuyobozi agomba kwirinda:

Guhubuka no kwigerezaho;

Gushyira imbere inyungu ze bwite;

Gukoresha umutungo w'igihugu mu nyungu ze bwite.

Ruswa n'ibifitanye isano nayo;

Kugendera ku macakubiri ayo ariyo yose n'ivangura

Kurenganya

Kwica akazi ubigendereye

Gukwiza ibihuha

Kugendera ku marangamutima

Gukunda ikuzo

Gushoza amazimwe agamije guteranya

Guhakirizwa

Gutonesha 

Kwiyandarika mu businzi no mu busambanyi

Kwigirakamara

Kwiyitiriraibikorwabyakozwe

Kwigerezaho

Kwigirantibindeba.